Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abo ni Ndereyimana Jean Baptiste, Munyamakuta Anselme na Mutwarasibo Jean Marie bose bakomoka mu karere ka Ngoma, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police Emmanuel Kabanda yatangaje ko kugirango aba basore bafatwe ari umuntu babeshye ko bamuhaye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yareba neza agasanga ari uruhimbano agahita abimenyesha Polisi, kandi ko Polisi igishakisha umusore wa 4 wari uri kumwe n’aba.
Akaba yavuze ati:” Polisi imaze kumenya aho bari ku Kimicanga yagiye kubata muri yombi, babasatse babasangana impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inkorano 4,
Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kutishora muri ibi bikorwa kuko mwene izi mpushya z’imkorano kuzifata byoroshye cyane.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga cyangwa ibindi byangombwa kunyura mu nzira zemewe n’amategeko aho gukoresha uburyo budashoboka dore ko kuzibona byorohejwe.
Aha yavuze ko impushya zo gutwara ibinyabiziga bitangw an’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda gusa, nyirarwo warutsindiye akarufata kuri sitasiyo ya Polisi imwegereye kandi yandikishije ko ariho azarufatira.
Yasoje avuga ko abanyabyaha nk’aba bahanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Kinyarwanda
English











