Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi yataye muri yombi abagabo 2 aribo Ganza Christian na Habineza Marc, bakaba barafatanywe inoti z’impimbano za 5000 n’iza 2000. Bakaba barafatiwe mu murenge wa Kanyinya akagari ka Nzove.
Polisi ikorera muri ako karere iratangaza ko mu nzu y’aba bagabo banahasanze amaradiyo, bikaba bikekwa ko ari ayo bibye mu mugi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yatangaje ko kugirango aba bagabo bafatwe, ari abaturage babahaye amakuru.
SP Mbabazi akaba ashimira abaturage batanze amakuru agatuma aba bagabo bafatwa.
Yanasabye abacuruzi kuba maso bakareba neza amafaranga bahabwa n’abaguzi cyane cyane nijoro kuko hari igihe abagizi ba nabi babaha amafaranga y’amahimbano.
Yasoje avuga ko amafaranga y’amahimbano agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu bw’igihugu ndetse no ku banyarwanda by’umwihariko.
Kinyarwanda
English











