Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umugabo witwa Ruzindana Laurent w’imyaka 34 y’amavuko, akaba akekwaho gukoresha amadolari y’amahimbano nyuma y’aho afatanywe agera ku 1400 y’amanyamerika.
Ibi byabaye kuwa kane tariki ya 26 Nzeri ku gicamunsi, bibera mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, aho uyu Ruzindana, usanzwe ucuruza imyenda mu isoko rya Nyabugogo, yahaye umuntu amadolari 200 ngo nagende amuvunjishirize ku biro by’ivunjisha biri aho hafi maze abayavunja bagasanga ari amahimbano.
Bahise bamushyikiriza Polisi ikorera hafi aho nawe ahita avuga uwari ayamuhaye, nibwo Ruzindana atawe muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo aho ategereje gushyikirizwa ubutabera.
Hagati aho iperereza rikaba rikomeje ngo harebwe aho aya madolari y’amahimbano yaba yaraturutse dore ko Ruzindana nawe avuga ko yayishyuwe n’umukiriya baguze imyenda ariko akaba atamuzi.
Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent (SSP) Urbain Mwiseneza arashimira abakozi bakora mu bijyanye n’ivunjisha ku bufatanye bagiranye na Polisi kugira ngo Ruzindana afatwe, akaba agira inama n’abandi bantu bose bagira aho bahurira n’amafaranga kugira ubushishozi ku mafaranga bakira kuko hashobora kubonekamo n’amahimbano.
SSP Mwiseneza akomeza agira inama abashakira indonke mu buryo butemewe ko bakura amaboko mu mufuka bagakora ibyabateza imbere kuko ari byinshi, aha akaba yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihombya umuntu uba yavunikiye amafaranga ye mazima akajya mu maboko y’abatayavunikiye,bikanahobya ubukungu bw’igihugu muri rusange kuko ntacyo yagura hanze mu gihe atari mazima.
Icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.