Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukwakira, mu kagari ka Kagunga, Umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza hakozwe umukwabu wo gufata no kumena inzoga z’inkorano zikunze kwangiza ubuzima bw’abaturage.Muri uyu mukwabo hafashwe abaturage 10 bafatanywe litiro zigera kuri 260 z’inzoga z’inkora na litiro 3 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyafatanywe uwitwa Bizande Viateurw’imyaka 34.
Ubwo hamenwaga ku mugaragaro izo nzoga, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yashishikairije abaturage kwirinda kunywa inzoga zibonetse zose cyane izikorwa mu buryo butazwi ndetse n’aho zikorerwa hatazwi.
Yagize ati”:Murasabwa kujya mwirinda izi nzoga, ntabwo muba muzi ibyo bazikoramo,ariko muzarebe iyo mwazinyoye ukuntu zibasindisha ndetse bamwe mukarwara.”
Yakomeje abagaragariza ko inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi biyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibyaha bikunze kugaragara mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no hirya no hino mu gihugu.
CIP Karekezi yagize ati:”Muzarebe abantu banywa izi nzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge,iyo bamaze kuzisinda nibo bishora mu byaha by’urugomo rwiganjemo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina,….”
Yakomeje asaba abaturage bari ahamenerwaga izo nzoga gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru kandi ku gihe ku muntu wese baketseho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage basezeranyije ubufatanye na Polisi ndetse n’abandi bayobozi mu rugamba rwo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi nzoga zitemewe,batangira amakuru ku gihe.
English









