Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza:Afunzwe Nyuma yo Kugubwa Gitumu Yenga Inzoga ya Kanyanga

Nsengimana Evariste umuturage wo mu Murenge wa Butara, Akarere ka Nyanza ho mu Ntara y’ amajyefho, yaguwe gitumo na Polisi, ejo tariki ya 15 Kanama ubwo yari arimo kwenga inzoga itemewe mu Rwanda izwi ku izina rya ‘Kanyanga’.

Polisi muri ako Karere iravuga ko yamenyeshejwe n’ abaturage bari barabutswe uyu mugabo arimo akora icyo gikorwa, nuko Polisi nayo ihita itabara bwangu ari nabwo yazaga kumufata arimo yenga iyo nzoga iwe mugikoni. Mugihe yafatwaga yari amaze kwenga inzoga ingana na litiro umunani.

Uyu mugabo ufite imyaka y’ amavuko 31 kandi unashatse ariyemerera icyaha akanasaba imbabazi. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Chief Superintendent, Hubert Gashagaza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo, yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru yanatumye uriya mugabo atabwa muri yombi.

Gashagaza yagize ati, “Igikorwa aba baturage bakoze n’ ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ibyaha bishobora gukumirwa bityo aho dutuye hakarangwa n’ umutekano usesuye.’’

Yasobanuye ko kwenga cyangwa gucuruza kanyanga ari icyaha kandi gihanwa n’ amategeko y’ u Rwanda.

Yahamagariye abandi baturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye  bahanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano.