Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza:Abagabo batatu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho kwiba moto ebyiri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 nibwo mu karere ka Nyanza habaye igikorwa cy’umukwabu wakozwe ku bufatanye bwa Polisi  n’inzego z’ibanze , cyari kigamije gushaka  abakora ubujura bwa za Moto mu karere ka Nyanza.

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko muri icyo gikorwa hafashwe  abagabo babiri bakekwaho kwiba moto ebyiri ndetse bakaba baranazifanywe .Moto bafatanywe ni izo mu bwoko bwa TVS RD 395Y na TVS 727D.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi  yavuze ko ubujura bwa moto bwakorewe mu mujyi wa Kigali ariko amakuru ahita amenyekana mu karere ka Nyanza ku buryo zagiye kuhagera byamenyekanye.

IP Kayigi yagize ati:”Uwitwa Hakizimana Christian yari asanzwe ari umumotari mu mujyi wa Kigali, yasabye  mugenzi we w’umumotari ku Gisozi  ko yaza kumurobesha ,  nibwo yamuhaye moto atazi ko agiye kuyiba.”

Akomeza avuga ko  uwitwa Ngendahayo  Jean Pierre w’imyaka 40 ariwe wari wemeye kuzayishakira isoko mu gihugu hakurya y’umupaka mu gihe uwitwa Karangwa Jean Claude we yagombaga kugenda acungira Hakizimana ko nta kibazo kiri mu nzira kugira ngo bataza gufatwa bataragera ku mugambi wabo.Uyu Karangwa nawe akaba yari atwaye Moto yo mu bwoko bwa TVS RC 727D, izi moto zombi ubu ziri mu maboko yas itasiyo ya Polisi ya Ntyazo.

Aha IP Kayigi  yagize ati:” Uyu mugambi wari uhuriweho n’uwibye moto, uwamuherekeje acunga mu nzira ndetse n’uwagombaga gushaka umuguzi wayo mu kindi guhugu, ubu bose bari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje ngo tumenye niba hari abandi bafatanya muri ubu bujura.”

IP Kayigi agira inama abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka ibyo bakora bibateza imbere no kureka gushaka gukizwa n’ibyo abandi bavunikiye kuko nta mahwemo bazahabwa n’inzego ziriho aho yagize ati:” Nta bwihisho ku mujura kuko uretse n’inzego zishinzwe umutekano, n’abaturage ku myumvire bamaze kugeraho ntibazamuhishira.”

Mu gusoza, IP Kayigi yashimiye abaturage batanze amakuru kuri izi moto zibwe maze asaba buri wese gukomeza muri uwo murongo wo gukorana n’inzego zishinzwe umutekano bazimenyesha ibyo babona byose binyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa  igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.