Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Yafatanywe inoti 14 z’amafaranga y’u Rwanda z’inyiganano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yafatanye Harindintwari Josué  inoti 14 z’ibihumbi bitanu z’amafaranga y’u Rwanda,  z’inyiganano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Senior Supt. of Police (SSP) Francis Muheto,  yavuze ko Harindintwari yafatiwe kuri Sacco ya Busogo, iri mu kagari ka Masangano, mu murenge wa Busogo, ku itariki 11 Werurwe, ahagana saa mbiri za mu gitondo, amaze guha ayo mafaranga y’amiganano umukozi w’iryo shami rya Sacco ngo ayamubikire kuri konti ye.

Yagize ati: "Akimara kuyamuha, yahise atahura ko ari amahimbano, maze ahita ahamagara Polisi, yahise iza imuta muri yombi". Yatangaje ko  Harindintwari afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje.

SSP Muheto yagize kandi  ati: “Amafaranga y’amiganano amunga ubukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro. Ibyo biri mu bituma ibiciro byiyongera. Ingaruka zigera ku baturage muri rusange niyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya, atanga amakuru ku gihe ku babikora”.

Yakanguriye abaturage kujya buri gihe  basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo badahabwa amiganano kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bayabonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.

Yashimiye uyu mukozi kuba yarahise ahamagara Polisi akimara gutahura ko izo noti ari inyiganano kandi akangurira abaturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).