Abagize urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano bo mu karere ka Nyanza biyemeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Ni umuhigo bagize kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi mu nama yari yahuje abanyamuryango 28 bahagarariye abandi baturutse mu mirenge itadukanye igize akarere ka Nyanza.
Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu mu karere ka Nyanza, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Baptiste Nyirishema avuga ko inama yahuje Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake yari igamije gushimangira ubufatanye busanzwe buranga inzego zombi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Bityo bakaba batabura gufatanya mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 .
Yagize ati “Twaganiriye ibintu bitandukanye ariko cyane cyane ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi. Twarebeye hamwe uko twahuza imbaraga mu gufasha abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.”
AIP Nyirishema akomeza avuga ko byamaze kugaragara ko hari bamwe mu baturage batumva akamaro ko gukurikiza amabwiriza bahawe na Leta nyamara ari inyungu za buri muntu.
Yavuze ko hari abanga kwambara agapfukamunwa, kudashyira intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse n’abagera aho bagomba gukarabira mu ntoki bakanga gukaraba.
Ati “Dufatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake turashaka guhuza imbaraga tugafasha abaturage kumva akamaro ko kubahiriza ariya mabwiriza yose kuko niwo muti wa mbere wo kurwanya Koronavirusi. Ibi bikazakorwa binyuze mu bukangurambaga ndetse n’indi miyoboro yo gusakaza ubutumwa.”
AIP Nyirishema yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kujya baba intangarugero , bagafata iya mbere mu gukora ibyo bagiye kwigisha abaturage. Ibi bikorwa bikazajya bibera ahakunze guhurira abantu benshi nko ku masoko, ibigo abagenzi bategeramo imodoka ndetse no mudusantire tw’ubucuruzi.
Murekatete Aline ni umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyanza, yavuze ko urubyiruko rufite ubushake bwo gukoresha imbaraga zarwo ndetse no gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kurandura icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.
Yagize ati “Turacyari urubyiruko dufite imbaraga, kandi turi benshi tugera henshi niyo mpamvu tugomba gukoresha imbaraga zacu tugafatanya na Polisi yacu tukibutsa abaturage kandi tukabigisha ko bagomba gukurikiza amabwiriza uko yakabaye bakarwanya Koronavirusi.”
Yavuze ko hifashishijwe indangururamajwi ndetse no kwegera abaturage hirya no hino mu mirenge bigisha abaturage kugira imyumvire imwe mu kurwanya Koronavirusi barengera ubuzima bwabo.
Mu Rwanda habarirwa urubyruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 300, ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryatangiye mu mwaka wa 2013.
Kinyarwanda
English











