Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAD 749 Q yafashwe agerageza guha ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu (15,000FRW) umupolisi ubwo yamuhagarikaga akamusangana amakosa atandukanye.

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018, nibwo Bimenyimana   Jean Damascene w’imyaka 31 y’amavuko wavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyaruguru yafatiwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza afite ikosa ryo gupakira nabi (mouvaischargement) ndetse no gutendeka.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uyu mushoferi agifatwa yihutiye gushaka gutanga ruswa k’umupolisi wari umaze kumugaragariza amakosa afite.

Yagize ati “Iyi modoka yari ifite amakosa abiri harimo iryo gupakira nabi (mouvaischargement) ndetse no gutendeka kuko kubantu yemerewe gutwara harengagaho 2 bityo mu gihe umupolisi agiye kubahiriza amategeko we yihutira kumva ko agomba gutanga ruswa”

CIP Karekezi akomeza avuga ko uyu mushoferi yari yanandikiwe indi contravention aho yafashwe yacomoye akagabanya mu vuduko.

Akaba yibutsa abashoferi ko utugabanyamuvuduko twashyizweho n’amabwiriza ya Leta mu rwego rwo gukumira impanuka ,ugerageza kuducomora azahura n’ibihano biremereye.

CIP Karekezi yasabye abantu kwirinda gutanga no kwakira ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ikimakaza akarengane n’ umuco wo kudahana.

Yagize ati “Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikanimika umuco w’akarengane kuko ahoyashinze imizi serivisi zose zigurwa kabone n’iyo zabazitangirwa ubuntu. Ubwo udafite ibyo atanga yamera ate? Amategeko adahannye uyitanze n’uyakira”

Yashimangiye ko polisi ifite inshingano zo gufata ukekwa ho ruswa wese kandi aburira abumva ko bakwiyegutanga ruswa ku ba polisi kugirango bakore ibinyuranyije n’amategeko   akabo kashobotse kuko uzabigerageza azafatwa binyuze mu bufatanye hagati ya Polisi ,abaturage n’izindi nzego.