Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro zisaga 900 z’inzoga z’inkorano na litiro 18 za kanyanga zimenenwa mu ruhame, abaturage basabwa kuzirinda kuko zangiza ubuzima zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Ni mu gikorwa cyo gufata abakora bakanakoresha ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’inzoga z’inkorano cyakozwe na Polisi mu ntangiriro z’iki cyumweru aho abantu batandatu (6) bafatanwe inzoga z’inkorano, babiri (2) bagafatanwa kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’iyi Ntara bazakomeza gukorana n’abaturage n’izindi nzego kugira ngo ababigiramo uruhare bose bafatwe.
Yagize ati “Tubikora ku bufatanye n’izindi nzego biturutse ku makuru duhabwa n’abaturage, ikiriho ni uko tuzakomeza gutungura abagira uruhare mu gukora no gukoresha ibiyobyabwenge tukabafata, ari nako dukomeza kwigisha abaturage ingaruka zabyo.”
CIP Karekezi yasabye abaturage kwirinda gukorana n’abafite aho bahuriye n’icuruzwa, itunda n’ikoresha ry’ibiyobwabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse bigahungabanya umutekano.
Yagize ati “Buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, abafite aho bahuriye nabyo tukabatamaza ku buryo bashyikirizwa ubutabera abandi bakigishwa kugira ngo babe abaturage baboneye kuko ibyo bakora bihungabanya umutekano n’ubuzima bw’ababikoresha.”
Polisi y’u Rwanda ishimangira ko itazahwema kurwanya no gufata abafite aho bahuriye n’icuruzwa,itunda n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’ibindi byaha birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, amakimbirane n’ibindi….
Abafatanwe inzoga z’inkorano bashyikirijwe ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi ngo bacibwe amande nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Urwego rushinzwe ubuziranenge (RSB) mu gihe babiri (2) bafatanwe kanyanga bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza ku byo bakekwaho.
Kinyarwanda
English











