Ntukabumwe Claude w’imyaka 28 y’amavuko yafashwe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2018 mu kagari ka Nyundo, Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza akekwaho kwangiza ishyamba rya Leta akaritwikamo amakara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati” Mugitondo cyo ku cyumweru mu masaha ya 10h00 Polisi ifatanyije na DASSO basuye ishyamba rya Leta riherereye mu kagari ka Nyundo hagamijwe kureba ko amakuru yatanzwe n’abaturage ari impamo”
CIP Karekezi akomeza agira ati” Twasanze koko hari igice cy’ishyamba cyangijwe n’abatwika amakara muri ibyo bikorwa niho Ntukabumwe yafatiwe nawe atwitse amakara muri iri shyamba rya Leta.’’
CIP Karekezi akomeza agaragaza ko abantu bakwiye kwirinda kwangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima, bikanagira uruhare mu guteza ibiza kuko ntabyatsi cyangwa ibiti biba bifashe ubutaka imisozi iba yarahindutse ubutayu.
CIP Karekezi asoza ashimira abaturage ku makuru batanze inzego z’umutekano zikabasha gufata uwangizaga ishyamba rya Leta. Agasaba ko ubu bufatanye bwa komeza ku baranga batangira amakuru ku gihe kucyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Kuri ubu Ntukabumwe akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Muyira.
Ingingo 187 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
English









