Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Abagize amatsinda yo kurwanya ibyaha n'urubyiruko mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza, ku italiki ya 17 Ugushyingo, biyemeje kubaka ubufatanye mu ntumbero yo kurwanya ibyaha.

IP Jean Baptiste Bizimana ushinze ubufatanye bwa Polisi n'abaturage mu karere ka Nyanza avuga ko inama bagiranye yari iyo kongera imyumvire ku bikorwa byo kurwanya ibyaha.

IP Bizimana agira ati:" Uku kwihugura kuzakorwa ku bagize aya matsinda mu mirenge yose y'aka karere, cyane cyane ku myumvire yo kurwanya ibyaha, impamvu yayo n'uruhare rw'urubyiruko mu gutahura ibyaha no kubikumira."

Yakomeje agira ati:"Twanashatse gushyiraho ubuyobozi bw'uru rubyiruko mu tugari twose ngo bihe ingufu ibikorwa byabo byo kurwanya ibyaha.

Umubare w'uru rubyiruko wikubye kabiri mu kwezi kumwe gushize konyine urenga 57,500.

Gahunda nk'izo kandi ziri mu gihugu hose nk'uburyo bwo kwesa umuhigo wo kugeza kuri miliyoni y'uru rubyiruko mu mpera z'umwaka wa 2017.

Intego nyamukuru y'uru rubyiruko ni ukuba imbaraga zo kurwanya ibyaha biciye mu bukangurambaga no gushyigikira ibikorwa biharanira imibereho myiza y'abaturage nk'uko bikubiye mu masezerano bagiranye na Polisi y'u Rwanda n'umuryango utegamiye kuri Leta witwa Society for Family Health(SFH-Rwanda).

Ayo masezerano y'ubufatanye na Polisi y'u Rwanda  n'uyu muryango ashingiye by'umwihariko ku bikorwa byo kurwanya ibyaha , umuganda no kurengera ibidukikije , kurengera ubuzima,isuku n'isukura ndetse no gusangira amakuru ku byaha n'ababikora n'ibindi.

Mu bufatanye na SFH-Rwanda bushingiye ahanini ku mibereho myiza y'abaturage , uru rubyiruko rwiyemeje mu guteza imbere ifashamyumvire muri bagenzi babo ndetse no mu baturage bandi ngo bagire ubuzima burambye kandi babe ahatarangwa ibyaha.