Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Polisi yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwangiza ibidukikije

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2014 yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwangiza ibidukikije.

Nk’uko Polisi muri ako karere ibitangaza, yavuze ko aba bagabo bafatanywe ibiro 800 by’ibiti bya kabaruka binazwi ku izina ry’umushikiri.

Ibi biti bikaba byarafatiwe mu nzu y’uwitwa Mungwarakarama Egide ukomoka mu kagari ka Mbuye umurenge wa Kibirizi, we n’abandi bakekwa gufatanya muri ibi bikorwa bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busoro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP), Hubert Gashagaza yashimiye abaturage batanze amakuru y’ifatwa ryaba bagabo, akaba yakomeje ababwira gukomeza gukorana na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati:” Gutema ibiti uko umuntu abonye ni ukwangiza ibidukikije, kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu. Ni byiza ko ushaka gutema ibiti, kubanza kwaka uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze atuyemo”.

CSP Gashagaza  yasabye abishora mu bikorwa nk’ibi kubyirinda, kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.