Ku itariki ya 19 Ukwakira, Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uwo murenge baganiriye n'abayobozi b’inzego z'utugari n’imidugudu, bakangurirwa kwita ku kazi bashinzwe, kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge no gukurikirana uko amarondo akorwa.
Umuyobozi w’umurenge Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney yabwiye aba bayobozi ati:”Umutekano ni inkingi mwamba y’iterambere rirambye, kandi kuwusigasira biri mu nshingano zanyu z’ibanze. Mukwiye rero gufatanya n’izindi nzego zirimo iz’umutekano kugirango tugere ku ntego igihugu cyacu kihaye."
Nkurikiyumukiza yabasabye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi we, kwirinda amakimbirane, gukaza amarondo mu tugari no mu midugudu bayobora, no kujya buzuza neza ibitabo byandikwamo abinjiye n’abasohotse kugirango babashe gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Umuyobozi wa Polisi mu mirenge ya Mukingo na Cyabakamyi Inspector of Police (IP) Cyrille Musabyimana, yashimiye aba bayobozi ko bagira uruhare mu mutekano dufite, bakanakangurira abaturage gukora amarondo, ariko abasaba kujya abakurikirana uko akorwa bakanatanga raporo y’uko umutekano wabyutse wifashe aho bayobora.
Yabwiye abo bayobozi ko ibiyobyabwenge biri mu bishobora guteza umutekano muke kuko bituma ababinyoye bakora ibindi byaha, abasaba ko bakangurira abaturage kubyirinda.
Abayobozi b’imidugudu bishimiye inama bagiriwe, aho umwe yagize ati:Nibyo koko hari bamwe muri twe batangaga amakuru ari uko havutse ikibazo cy’umutekano, ariko ubu tugiye kujya dutanga amakuru y’uko umutekano wifashe buri umunsi, amarondo nayo tuyapange neza kandi tunayikurikiranire.”
Kinyarwanda
English











