Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Polisi yangije litiro 1000 z’inzoga zitemewe zizwi nk’ibikwangari

Mu murenge wa Mukingo akarere ka Nyanza, kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ukwakira, Polisi ifatanyije n’abaturage b’uwo murenge bangije litiro 1000 z’inzoga zitemewe mu Rwanda z’izwi ku izina ry’ibikwangari, izi nzoga zikaba zarafatiwe mu rugo rwa Mukashema Martha utuye mu kagari ka Kiruri umurenge wa Mukingo.

Nyuma y’icyo gikorwa, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza Inspector of Police (CIP), David Nkundimana, yashimiye abaturage b’umurenge wa Mukingo akagari ka Kiruri, kubera ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha bakomeje kugaragaza, kuko ubwo bufatanye aribwo bwatumye izi nzoga zifatwa.

Yakomeje abasaba gukomeza ubwo bufatanye ndetse bagafatanya n’izindi nzego z’umutekano hagamijwe kurwanya icyahungabanya umutekano wabo.
Aha akaba yagize ati:”Ibikwangari byangiza ubuzima bw’ubinywa, ikindi kandi haba ubinywa, ubikora, bose batakarizamo amafaranga, ubukungu bwabo bukahazaharira”.

CIP Nkundimana yasabye abari bitabiriye iki gikorwa kwirinda gukora, kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge kuko uretse ingaruka bigira ku buzima bw’abantu binatuma bishora mu bindi byaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimirane yo mu ngo n’ibindi byaha.

Mukashema wiyemerera icyaha, yasabye bagenzi be kubyirinda, aho yagize ati;” Ubu bucuruzi nta nyungu ibamo, urebye amafaranga nakoresheje nenga izi nzoga apfuye ubusa,ibyiza ni ugushora imari mu bucuruzi bwemewe n’amategeko”.