Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza ifatanyije n’abaturage bakoze umukwabu mu kagari ka Kiruri umurenge wa Mukingo, hafatwa inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina ry’ibikwangari zingana na litiro 1040 hamwe n’ibikoresho bifashishaga mu kuzikora, izo nzoga zikaba zahise zangizwa mu ruhame rw’abaturage.
Nyuma yo kuzangiza, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza Chief Inspector of Police (CIP) David Nkundimana, yasabye abaturage kwirinda kwenga kunywa no gucuruza inzoga zitemewe mu Rwanda bibzgiraho ingaruka zitari nziza.
Yavuze ko kuba bangije izi nzoga mu ruhame, ari uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa ku baturage no kubakangurira kwirinda kwishora muri ibyo bikorwa ,maze asaba abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe no kwerekana buri wese wagira uruhare mu gukora cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.
CIP Nundimana yasabye ubufatanye n’abaturage, barushaho gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.
Izi nzoga z’ibikwangari ndetse n’ibindi biyobyabwenge, nibyo biri ku isonga mu gutuma habaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu , ubujura n’ibindi byaha bitandukanye.
Kinyarwanda
English











