Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Polisi yakanguriye abiga muri Saint Esprit kwirinda ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Jean Baptiste Ndayisabye; mu cyumweru gishize, yakanguriye abiga mu ishuri ryisumbuye ryitwa Saint Esprit riherereye mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana kwirinda Ibiyobyabwenge by’amako yose; anabasobanurira ingaruka zo kubyishoramo.

Mu kiganiro yagiranye n’urwo rubyiruko yabanje kubasobanurira icyo Ikiyobyabwenge ari cyo; aha akaba yarababwiye ko gifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

SP Ndayisabye yabwiye abo banyeshuri ko Ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Rwanda higanjemo Urumogi n’inzoga zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashe nka Chief Waragi na Suzie.

Yababwiye ko Kole na Lisansi na byo bifatwa nk’Ibiyobyabwenge iyo bihumetswe; abagira inama yo kwirinda Ibiyobyabwenge aho biva bikagera.

Yavuze ko abinjiza  Ibiyobyabwenge mu Rwanda babikura muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere bihana imbibi na rwo; ariko ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego yahagurukiye kurwanya ikwirakwiza, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo.

SP Ndayisabye yagize ati," Nk’uko byitwa; Ibiyobyabwenge bitesha ubwenge ababinywa. Kubera ko nta mutimanama baba bafite bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana."

Yababwiye kandi ati," Umunyeshuri unywa Urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge ntashobora gutsinda mu ishuri; kandi usibye n’ibyo; ntashobora kugira icyo yimarira mu buzima; cyangwa ngo akimarire umuryango we n’Igihugu muri rusange. Murasabwa kwirinda Ibiyobyabwenge niba mushaka kugira ahazaza heza."

Yababwiye ko izindi ngaruka zo kunywa Ibiyobyabwenge ku rubyiruko  nka bo harimo kuba bituma bishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi zibaviramo gutwara inda, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kureka ishuri, n’ibindi bibazo bitandukanye.

SP Ndayisabye yaganirije kandi abo banyeshuri ku icuruzwa ry’abantu; aha akaba yarababwiye ko n’ubwo bitarafata intera ndende; mu Rwanda hagenda hagaragara bikorwa byo gucuruza abantu; ababikora bakaba bizeza abo bajyana ko bazabashakira akazi gahemba menshi mu mahanga; ariko ko iyo babagejejeyo babakoresha imirimo ivunanye; kandi nta gihembo; abandi bakabashora mu busambanyi; ndetse ko hari n’abo babaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’Impyiko bakazigutisha.

Yabagiriye inama yo kwima amatwi abaza babizeza ibyo bitangaza; hagira ubibabwira; cyangwa baramutse bamenye amakuru ajyanye n’icuruzwa ry’abantu bakabimenyesha Polisi. 

Ahandi Polisi yakoze ubukangurambaga nk’ubu ni mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro ruri mu karere ka Kucukiro; no mu ishuri rya APEKA ribarizwa mu karere ka Nyamasheke