Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bw’u Burundi witwa Habintwari Jean Nepomuscene w’imyaka 30 y’amavuko ukekwaho kuba yari yibye moto yo mu bwoko bwa TVS kuko itari ifite icyapa kiyiranga n’ibindi bya ngombwa bitandukanye.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza Chief Inspector of Police (CIP), David Nkundimana, yavuze ko Habintwari yafatiwe mu kagari ka Cyeru umurenge wa Kibirizi atwaye moto, yabazwa ibyangombwa byayo akabibura, ariko akavuga ko yayiguze mu karere ka Ruhango n’umuntu atibuka, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busoro, mu gihe Polisi ikomeje iperereza ngo imenye nyir’iyo moto, uburyo yibwe no kumenya niba hari abandi bari inyuma y’ubu bujura.
CIP Nkundimana yagize ati:”Ubusanzwe, imodoka na moto mbere yo kugira ikindi kintu zikoreshwa, zigomba kuba zifite impapuro n’ibyapa biziranga, izitabifite rero zifatwa nk’inyibano”.
Yashimye abaturage kubera ko aribo batanze amakuru yatumye iyi Moto ifatwa, ndetse na Habintwari agafatwa, anabasaba gukomeza kugira imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.
Kinyarwanda
English











