Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza : Polisi yafashe uwageragezaga gutanga ruswa

Hakizimana Aloys w'imyaka 40 niwe wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare arimo gutanga ruswa kugira ngo hafungurwe umuvandimwe we wari ufunzwe kubera ibyaha yari yakoze. Yafatiwe mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, akaba yaratangaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 40, ashaka ko inzego z'umutekano  zimufungurira umuvandimwe wari ufungiwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro  yavuze ko Polisi yamenye amakuru ko uriya muturage ashaka gutanga ruswa, niko kumukurikirana kugeza imufatiye mu cyuho.

Yagize ati:  “Uyu Hakizimana akimara kumenya ko mugenzi we afungiye kuri sitasiyo ya Nyagisozi yagerageje kubwira umupolisi ko ashaka kumuha amafaranga angana n’Ibihumbi mirongo ine (40,000frw) kugira ngo bamufungurire mugenzi we Tuyisenge Pascal wari ufunze azira gukubita no gukomeretsa afatirwa mu cyuho arimo gutanga ayo mafaranga.”  

Yakomeje aburira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi bibaganisha mu gufungwa kuko ingaruka iyo zije nibo zigeraho cyane bityo bigatuma basiga imiryango yabo mu bibazo.

Ati: "Nk’ubu uyu Hakizimana icyaha nikimara kumuhama azabihanirwa n’amategeko bityo abe asize umuryango we mu bibazo usigare umwitaho mu gihe azaba ari  gukora igihano azaba yakatiwe n’inkiko.”

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kumva ko bafite inshingano zo kurwanya ruswa kuko niyo nyirabayazana w’idindira ry’iterambere. Aho ruswa  yagaragaye, imitangire ya serivise iba mibi, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ruswa icike.

Uwafashwe atanga ruswa Polisi yahise imushyikiriza urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB)  ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.