Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo ku makuru yari ihawe n’abaturage yafatiye mu rugo rwa Musoni Jean Pierre litiro 21 za kanyanga.
Umuvugizi w’Intara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko abaturage batanze amakuru ko mu rugo rw’uyu mugabo hatekerwa kanyanga bakayiranguza abajya kuyicuruza.
Akomeza avuga ko bakimara guhabwa ayo makuru bahise bajyayo kuri uwo mugoroba wa 17h00 bakigera hafi y’urugo rwe barabikanga uwitwa Mbonabucya Charles w’imyaka 27 ahita aca mu cyanzu kiri mu gikari ariruka, akaba ari nawe ucyekwaho kuyiteka.
CIP Karekezi yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano batanga amakuru yatuma hakumirwa ibyaha bitaraba.
Yagize ati” Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge haba ku buzima bw’ababinywa no ku mutekano muke biteza bagafata iya mbere mu gutanga amakuru no gutunga agatoki aho babibonye.”
Yakomeje asaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage, anasaba abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka, kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima, gucibwa amande no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ibindi.
Ufatanwe ibiyobyabwenge ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
Kinyarwanda
English











