Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Mu mugoroba w’ababyeyi basabwe gukumira amakimbirane abera mu miryango

Umugoroba w’ababyeyi ni umwanya mwiza wo guhura kw’abagize umudugudu cyangwa akagari bakaganira ku bintu bitandukanye ukaba n’ urubuga rwiza rwo kugaragaza ibibazo no kubishakira umuti urambye.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ibanze bufatanyije na Polisi y’u Rwanda bujya bwitabira umugoraba w’ababyeyi bakabafasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe no kubigisha uburyo babyirinda bakumira amakimbirane abera mu miryango.

Inspector of Police(IP) Joseph Tuyambaze ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyanza arikumwe n'umukozi ufite mu nshingano ze iterambere ry’umuryango mu karere ka Nyanza, Mukamukiza Charlotte hamwe  n'umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kigoma, basuye umugoroba w'ababyeyi wo mu mudugudu wa Nyesonga mu kagari ka Butansinda mu murenge wa Kigoma babasaba gukumira amakimbirane n’ibindi byaha.

Mukamukiza ushinzwe iterambere ry’umuryango muri ako karere yasabye abitabiriye inteko kujya bitabira ari benshi kuko mu nteko z’abaturage higirwamo hakanacyemurirwamo byinshi.

Yagize ati:” Ntabwo uyu mugoroba wagenewe abantu runaka ni uw’abaturage bose kuko ni na ho higirwa icyateza imbere umudugudu wabo uretse no kuba hakemurirwa ibibazo bitandukanye. Turabasaba kandi kujya mushyira mu bikorwa inama n’inyigisho muhabwa kugira ngo ibyaha bihungabanya umutekano bikumirwe.”

IP Tuyambaze aganira n’abo babyeyi bagera ku 80 ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe, yasabye abo bagore n’abagabo kujya barangwa no kuzuzanya hagati yabo kuko aribyo bizabafasha kurwanya no gukumira amakimbirane abera mu ngo.

Yagize ati:” Ibibazo nk’uko byavuka mu miryango ifite ubushobozi buke ni nako bishobora no kuba mu yishoboye. Bishatse kuvuga ko bishobora kuvuka mu byiciro by’abantu byose, umugoroba w’ababyeyi rero ni urubuga rwiza rwo guhura kw’ibyo biciro byose bakaganira ntuharirwe abagore gusa, abatize cyangwa imiryango ifite ubushobozi buke.”

Yababwiye kenshi ko amakimbirane akururwa no kutajya inama hagati y’abawugize kubyo bagiye gukora; ubuharike, gucana inyuma, gusesagura umutungo w’umuryango hatabayeho kubyumvikana kwa bombi, ubusinzi n’ibindi.

Ati:” Birumvikana abantu aho bari ntihabura ibibazo ariko iyo bidakemuwe mu maguru mashya biteza ibibazo bikomeye ari naho ha handi umwe mu bashakanye ashobora kwivugana mugenzi we.”

IP Tuyambaze yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri mu bitera ababinyoye guteza ibibazo mu miryango yabo ndetse ni iy’abandi, bituma kandi bakora ibyaha birimo gufata ku ngufu; urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubusambanyi, n’ubujura, maze abasaba kutabinywa no kutabicuruza, kandi ababwira kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora.