Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Hangijwe toni zirenga 30 z’ibiti by’umushikiri

 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza ifatanyije n’ubuyobozi bw’ako Karere ndetse n’abaturage, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe batwitse toni zigera kuri 30 z’ibiti bizwi ku izina ry’imishikiri byari byarafatanywe abaturage mu bihe bitandukanye. Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana.

Mu butumwa yahaye abaturabe, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superitendent of Police (CSP) Felly Bahizi,  yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye abakora ubucuruzi bw’ibi biti, ababwira ububi n’ingaruka zo kwangiza ibidukikije, ababwira ko ubifatanwe wese atabwa muri yombi agakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha agakurikiranywa n’inkiko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi ntara Chief Superitendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, we yagarutse ku buremere bw’ibyaha abangiza ibi biti bakora, avuga ko ubwabo babikora mu buryo bwa magendu no kwica amategeko arengera ibidukikije ndetse n’ayo gukora ubucuruzi butemewe.

CSP Gashagaza yashimiye ubufatanye burangwa hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu guhashya abangiza ibidukikije  kuko ari nabwo bwatumye bamwe mu babyangizaga batabwa muri yombi.

Yasoje asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi mu guca burundu ubucuruzi bw’ibi biti, ndetse nabo ubwabo bakirinda kwangiza ibidukikije muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yasobanuye ko kuba ibyo biti byatwikiwe ku mugaragaro hari isomo abaturage bagomba kubivanamo.

Yagize ati: “Icya mbere ni ukumenyesha abaturage ko kwangiza ari icyaha gihanwa n’amategeko, ariko mu mwanya nk’uyu tuba tunashaka kumenyesha abaturage ko iyangirika ry’ibidukikije rifite ingaruka mbi cyane ku buzima bw’abantu muri rusange harimo n’ubw’ababyangiza.”

Mu duce tunyuranye tw’u Rwanda hamaze iminsi hafatirwa ibi biti, aho bavuga ko ngo baba babijyana mu bihugu duhana imbibi, aho biva bijyanwa mu Buhinde gukorwamo imibavu ihumura (parfums).