Abaturage ba Nyanza basabwe kugira uruhushya rubemerera kugurisha amatungo yabo nk’uko inama y’umutekano y’akarere yabyemeje.
Mu nama yabaye ku italiki ya 3 Ukwakira, yanitabiriwe n’abahagarariye inzego zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere, hiyemejwe kurangiza ikibazo cy’ubujura bw’inka n’andi matungo nk’uko umuyobozi wa Polisi muri aka karere Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari abitangaza, ikaba ari imwe mu nzira zo gushyira mu buryo igura n’igurisha ry’inka cyane cyane.
SP Ruganintwari asobanura bimwe mu byemezo by’inama yagize ati:” Kugirango ugurishe inka yawe, usabwa kugira icyangombwa kivuye ku mukuru w’umudugudu , gisinyweho n’ubuyobozi bw’akagari kigaragaza ko inka ari iyawe. Kizaba kiriho ibiranga inka byose.”
Yakomeje avuga ko mu igurisha, ugurishije n’uguze bazashyira umukono kuri cya cyangombwa kiriho n’ibijyanye n’ihererekanya ry’iyo nka, kikajyanwa n’umuguzi.
Aha yagize ati:” Ibi bivuze ko iyo ufatanywe inka nta cyangombwa cyayo ufite , izafatwa nk’iyibwe. Twumvikanye kandi ko tugiye gusaba aborozi kwambika amaherena inka zabo.”
Icyemezo cyo gusaba aborozi kugira icyangombwa cyo kugurisha cyafashwe ku ikubitiro n’inama y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo aho yasabye uturere gutunganya uburyo byakorwamo ngo bikemure ikibazo cy’ubujura bw’amatungo.
Imibare itangwa na Polisi ikorera mu karere ka Nyanza igaragaza ko guhera muri Mutarama uyu mwaka, inka zigera kuri 40 zimaze kwibwa , muri zo 15 zikaba zaragarujwe zigaragarizwa inama.
Iyi nama kandi yize birambuye uko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rihagaze mu karere, maze yemeranya n’inzego zishinzwe umutekano ko ibyo bigiye gucibwa ku bufatanye bwazo n’akarere.
Ibiyobyabwenge byiganje mu karere ka Nyanza bikaba ari Muriture, Kanyanga ndetse n’urumogi.
Kinyarwanda
English










