Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza : Babiri bafungiwe gutanga ruswa

Mpabuka Geremie na Mukaminani Marie bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bagerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi mirongo itanu y’amafaranga y’u Rwanda (50, 000rfw) kugira  ngo arekure Bagirubwira Ephron,umugabo wa Mukaminani.

Barabwiriza afungiwe kuri iyi sitasiyo kubera icyaha cyo gukubita no gukoretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo,Chief Supt. (CSP) Hubert Gashagaza yavuze ko Mukaminani na Mpabuka(umuturanyi wabo), basanze umupolisi aho yari ari  mu kagari ka Nyanza, ku ya 15 Gashyantare, maze bagerageza kumuha ruswa ariko arayanga hakurikiraho kubafata.

CSP Gashagaza yagize ati :"Ruswa imunga ubukungu kuko aho iri,serivisi n’uburenganzira bisigara ari ibicuruzwa. Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ubwoko bwa ruswa ubwo aribwo bwose , kandi uzahirahira ayitanga cyangwa kuyakira ,nta kabuza azafatwa".

Yakomeje agira ati,"Ubunyamwuga  n’imyitwarire myiza biranga  abapolisi b’u Rwanda  nibyo byatumye uyu mupolisi yanga iyi ruswa kandi uzabigerageza wese azabihanirwa nkuko amategeko abiteganya."

Yakanguriye abaturage kwirinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.