Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Babiri bafashwe baha umupolisi ruswa

Munyangabe Chrysostome na Hishamunda François,bafashwe  ku ya 7 Gashyantare,baha umupolisi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu, kugira ngo arekure imodoka ya Hishamunda, yafashwe ipakiwemo ibiti bya Kabaruka.

Hishamunda, ni nyir’iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corora, naho Munyangabe,yari yaje kumufasha muri iyi gahunda yo gutanga ruswa.

Bivugwa ko, iyo biza gukunda,Hishamunda yagombaga guha Munyangabe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda y'igihembo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo,Chief Supt.  of Police (CSP)  Hubert Gashagaza, yavuze ko Munyangabe na Hishamunda, basanze uyu mupolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, ari naho iyo modoka yari iri ,maze bamuha iyo ruswa, yahise yanga.

Bombi bafungiwe kuri iyi sitasiyo ya Polisi, mu gihe iperereza rikomeje.

CSP Gashagaza yagize ati,"Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.Ni byiza kwirengera ingaruka z’icyaha, aho kucyongeraho ikindi.Uyu mupolisi yakoze kinyamwuga, kandi n’undi wese uzakora nk’aba bagabo bombi, azafatwa, akanirwe urumukwiye".

Yakanguriye abaturage kudatanga no kwakira ruswa kandi bagakomeza gutanga amakuru ku babikora, kimwe n’ibindi byaha muri rusange.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze  cyangwa yashatse gutanga.