Hakizimana Isaac , wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza , kuri ubu ari mu maboko ya Polisi yo muri ako karere nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi imusangana impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga zo murwego rwa ‘A’.
Nkuko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, izo mpushya zo mu rwego rwa ‘A’ ubusanzwe zagenewe gutwara moto, imwe yari yanditseho amazina y’uwitwa Sosthene Niyomugabo w’imyaka indi yanditseho Samuel Macumi.
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police Emmanuel Kabanda yihanangirije abigana impushya zo gutwara ibinyabiziga, avuga ko Polisi yashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo ababikora batabwe muri yombi.
CIP Kabanda yasabye abaturage ko bakwiye kugana Polisi ikabafasha kubona impushya kuko buri kwezi hakorwa ibizami bityo akaba abasaba kureka kwishora muri ibyo bikorwa ahubwo bakarangwa n’umuco wo gufatanya na Polisi bayigezaho amakuru kuri bamwe bacyekwaho gukora impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.
Icyaha cyo guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga (permit) gihanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iyi ngingo ivuga ko, umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo aribwo bwose inyandiko, agashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kegeza ku myaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 300,000 kugeza kuri 3,000,000.
Kinyarwanda
English











