Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza ifunze Leonidas Bizimungu, uri mu kigero cy’imyaka 42 kubera gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu amusanze mu rugo iwabo mu kagari ka Masangano, mu murenge wa Busoro.

Nyina w’uwo mwana yamuguye gitumo ari gukora iki cyaha ku itariki 17 Gicurasi ahita abimenyesha Polisi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Supt. of Police (SP) Edward Baramba, yagize ati: "Ababyeyi b’uwo mwana bafataga ukekwa nk’umuvandimwe, ku buryo batakekaga ko yakora kiriya cyaha, ariko kuri uwo munsi yaje kubasura afite uwo mugambi mubisha. Ubwo ababyeyi b’uwo mwana bari bahuze, Bizimungu yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba maze aramusambanya."

Ati: "Nyuma y’umwanya muto, nyina w’uwo mwana yagize amakenga ari nabwo yagiye mu nzu agasanga ukekwa ari gusambanya uwo mwana maze ahita amenyesha Polisi nayo ihita iza ifata ukurikiranyweho kiriya cyaha."

SP Baramba yavuze ko Bizimungu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Busoro mu gihe iperereza rikomeje, naho umwana we akaba yarahise ajyanwa ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma no kuvurwa.

Yagiriye inama ababyeyi n’abarezi kutajya basiga abana babo cyangwa ngo babasigire abantu batizeye mu rwego rwo kubarinda bene ririya hohoterwa.

Yakanguriye abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi mu gihe hari uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugirango iperereza rikorwe vuba ibimenyetso bitari byasibanyana ndetse no gufata uwarikoze.

Yagize ati: "Rimwe na rimwe ibyaha nk’ibi ntibijya bimenyeshwa Polisi kubera ko ababyeyi baba bumva ari igisebo ku muryango, bityo bagahitamo kubiceceka mu gihe ababikoze ari bene wabo cyangwa inshuti zabo, ariko bumwe mu buryo bwo kubica burundu harimo kubivuga kugirango ababikoze bashyikirizwe ubutabera.

Ati:"Ababyeyi n’abarezi ndetse n’undi wese wabimenye bakwiye kujya bihutira kubimenyesha Polisi kugirango uwahohotewe ahabwe ubuvuzi n’ubujyanama ku gihe. Ibi bigomba kujyana no kudaha uwahohotewe akato ahubwo bakamufasha gusohoka muri ibyo bihe biba bitoroshye bamuba hafi mu buryo bushoboka bwose. Ikindi kandi n’uko ibimenyetso by’icyaha bigomba kudasibanyanywa. Aha uwahohotewe ntagomba koga, kurya, koza amenyo, cyangwa gukuramo imyenda yari yambaye mu gihe yahohoterwaga mbere y’uko akorerwa ibizamini."

Yasabye kandi abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibyaha muri rusange batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango gikumirwe ndetse no gufata uwaba yagikoze.

Gusambanya umwana ni imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Ingingo y’191 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.