Mu bikorwa bya Polisi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza abantu batanu bafatanwe litiro 800 z?ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kitwa igikwangari. Bafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Murinja, Umudugudu wa Akintare.
Izi nzoga zafatanwe Munyaburanga Charles w?imyaka 44 yafatanwe litiro 200, Butera Theogene w?imyaka 42 yafatanwe litiro 150,Mukanyandwi Angelique w?imyaka 23 nawe yafatanwe litiro 150,Nyinawumuntu Donatha w?imyaka 34 yafatanwe litiro 200 na Ndayishimye Jean Baptiste w?imyaka 27 yafatanwe litiro 100.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko ziriya nzoga zafashwe biturutse ku makuru yanzwe n?abaturage, aboneraho kubashimira abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Yagize ati? Polisi ku bufatanye n?izindi nzego bagiye mu ngo za bariya baturage hari amakuru ko bakora iriya nzoga ndetse bakaniyicuruza,koko bagiyeyo basanga barayifite ziriya litiro 800. Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma ziriya nzoga zifatwa ndetse na bazikora bagafatwa.?
SP Kanamugire yakomeje akangurira abantu kureka kunywa ziriya nzoga ariko cyane cyane abazikora bakabireka bagashaka ibyo bacuruza byemewe n?amategeko.
Ati? Ziriya nzoga ziteza umutekano mucye mu baturage kandi zinangiza ubuzima bw?abazinywa. Nizo usanga zituma abantu bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana b?abakobwa, ubujura hari n?abo zambura ubuzima kubera ko ibyo bazikoramo bitazwi ndetse haba harimo umwanda.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo yakomeje avuga ko Polisi y?u Rwanda itazigera idohoka ku kurwanya ziriya nzoga n?abazikora. Yabibukije ko abazajya bazifatanwa bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko kandi babihomberemo.
Inzoga zafashwe zahise zimenwa, abazifatanwe nabo bashyikirizwa ubuyobozi bw?Umurenge kugira ngo bacibwe amande hakurikijwe amabwiriza ya njyanama y?Akarere.
Ingingo ya 5 y?Iteka rya minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Kinyarwanda
English










