Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Abatanga zimwe muri serivisi z’ibigo by’itumanaho bakanguriwe kwirinda ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, ku itariki ya 23 Kamena yakoranye inama n’abatanga zimwe muri serivisi z’ibigo by’itumanaho byemewe gukorera mu Rwanda (MTN, TIGO na AITEL) bagera kuri 70 bakorera mu mujyi wa Nyanza no mu nkengero zawo, ibakangurira kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano.

Ibi byakozwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari abantu bamwe na bamwe bagira uruhare mu ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry’abaturage kuko ukeneye serivisi z’ibigo by’itumanaho azibonera hafi, anabasaba ko mu byo bakora byose bakwibumbira mu mashyirahamwe, kugirango bashobore guterwa inkunga no gucungirwa umutekano.

Yababwiye ko nubwo batanga serivisi nziza, bagomba gushishoza igihe bakira amafaranga y’abantu baje kuyabitsa kuri Mobile Money, kuko hari abashobora kuza kubabitsaho amafaranga y’amahimbano.

Aha yaravuze ati:”Turabagira inama mwe mwakira mukanatanga amafaranga kuri telefoni gushishoza amafaranga muhabwa n’ababagana, kuko bishoboka ko hari abatekamutwe bashobora kubazanira amafaranga y’amiganano, mwe mukabaha amazima, mukabimenya bagiye cyangwa namwe ntimubimenye mukayaha abandi baturage baje kubikuza, bityo mukaba muyakwirakwije mu gihugu.”

IP Niyongira yabasabye kandi kuba maso igihe batanga amafaranga, bakirinda ko hari umuntu umenya umubare w’ibanga bakoresha, kuko hagize undi uwumenya yawifashisha mu kubiba amafaranga baba bafite kuri telefone zabo.

Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Bene abo bajura barahari. Umubare w’ibanga ni ibanga nyine nkuko bivugitse, ugomba kumenywa na nyirawo gusa, kuko iyo bene abo bajura bawumenye biborohera kwiba nyirawo.”

Yabasabye kujya bamenyesha Polisi vuba amakuru yose yahungabanya umutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu.

Muri iyo nama kandi, IP Niyongira yaboneyeho umwanya wo kubakangurira kwirinda no  kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, ibiyobyabwenge, ruswa n’akarengane,ndetse no gutangira amakuru ku gihe.

Abitabiriye inama bishimiye ibiganiro bahawe, biyemeza kuba intanga rugero no gushyira mubikorwa ibiganiro bahawe.