Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’Akarere mu karere ka Nyanza kuri uyu wa 11 Mutarama basoje umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kunoza ingamba zizabafasha kurwanya inda ziterwa abana ndetse n’icyibazo cy’ibiyobyabwenge mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2019 utangira.
Ni umwiherero wabereye mu ishuri ry’isumbuye rya Nyanza ryigisha imyuga n’ ubumenyi ngiro (Nyanza Technical School) ukitabirwa n’abagera ku 105 bafite aho bahuriye n’uburezi muri aka karere.
Assistant Inspector of Police (AIP) Joseph Tuyambaze ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Nyanza yagaragarije aba bayobozi ko ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abana ari ibibazo bikeneye ingufu za buri wese ku girango bikumirwe.
Yagize ati” Iki ni ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda aho usanga urubyiruko ruterwa inda urundi rukishora mu biyobyabwenge abarezi bafite uruhare runini mu kubikumira koko ku ishuri ariho usanga umwana ariho amara igihe kinini bityo akaba akwiye kuhakura uburere bwunganira ubwo ahabwa n’ababyeyi.”
Yakomeje asaba abayobozi b’ibigo kurushaho kwita ku myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri bayoboye barushaho kubegera bagasobanurirwa uko bakwiye kwirinda ababashuka bagamije ku bashora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko byica icyerecyezo cyabo kandi aribo bayobozi b’ejo hazaza.
AIP Tuyambaze asoza asaba abashinzwe uburezi mu mirenge ko mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko bajya bagerageza kubaba hafi babagira inama zitandukanye zigamije kubarinda kugwa mu bishuko.
Mushimiyimana Edouard ushinzwe uburezi mu karere ka Nyanza yakanguriye aba bayobozi kurushaho kwegera abanyeshuri bakaganirizwa ku bibazo by’ugarijwe urubyiruko ndetse hagafatwa n’ingamba zo kubikumira mu mashuri bayobora binyuze mu matsinda arwanya ibyaha abanyeshuri bibumbiyemo.Yabibukije ko bakwiye kurushaho kwita ku mutekano w’ibikoresho bagenerwa kugirango imyigishirize igende neza.
Kinyarwanda
English











