Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Abanyeshuri bibukijwe kwirinda ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri n’abarezi babo bagera kuri  780 bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye kizwi ku izina rya  Mater Dei  giherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana baganirijwe na Polisi ikorera muri aka karere ku ruhare rw’urubyiruko mu kwirinda ubusinzi  n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byo ntandaro yo gukora ibyaha.

Ni  ibiganiro byabaye  tariki ya  17 Nzeri  ubwo baganirizwaga n’Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyanza (DPCEO) Assistant Insepector of Police (AIP) Jean Baptiste Nyirishema.

AIP Nyirishema  ubwo yaganirizaga aba banyeshuri  yababwiye ko nk’urubyiruko aribo  mizero y’u Rwanda rw’ejo  bakwiye kwirinda  kwijandika mu businzi no gukoresha ibiyobyabwenge kuko baba bangije ejo habo hazaza ndetse n’ah’i  igihugu.

Yagize ati: “Urubyiruko ni  rwo igihugu kiba cyitezeho abaturage n’abayobozi b’ejo hazaza, amashuri yanyu niwo murage wanyu mugomba kuwukoresha neza, kugira ngo muzabe abaturage beza u Rwanda rwifuza mugomba  kwirinda kujya mu businzi ndetse mu kanagendera kure umuntu uwo ariwe wese ushaka kububashoramo.”


Yabibukije ko  kuri ubu Polisi y’u Rwanda yatangiye guhagurukira abantu bakuru bashora abana bato mu ngeso z’ubusinzi no gukora mu tubari kuko biri mu byangiza abana. Anabibutsa ko guha umwana ibisindisha cyangwa kubimushoramo ari icyaha gihanirwa n’amategeko, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Yagize ati:” Turabasaba ko mwazajya mwihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu ubashuka ashaka kubaha inzoga cyangwa kubajyana mu tubari. Uwo muntu nta kintu kizima aba abifuriza usibye kubatesha amashuri yanyu  bityo  ejo hazaza heza hanyu hakangirika.”


Usibye ikibazo cy’ubusinzi , AIP Nyirishema yakomeje  agaragariza urubyiruko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nacyo gikunze kugaragara mu rubyiruko kidasize abiga. Yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibyo byose kuko bibagiraho ingaruka zitandukanye kandi mbi.


Yagize ati: ”Yaba ubusinzi cyangwa ibiyobyabwenge byose nta na kimwe cyabafasha mu myigire yanyu usibye kubayobya ubwenge, mugata amashuri mugakora ibyaha bitandukanye bikagera n’aho mufatwa mugafungwa. Icyo gihe uzaba uhombye ku giti cyawe, uhombeye umuryango wawe ndetse n’igihugu muri  rusange ntacyo uzaba ukikimariye icyo gihe.”

Yongeye kubasaba kujya bihutira kugaragaza abakoresha ibiyobyabwenge yaba abanyeshuri bagenzi babo cyangwa n’abandi basanga hanze iyo batashye. Yabibukije ko amategeko ahana umuntu wese ukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’abashora abana mu buzinzi, ahari.

Mu gitabo cy’amategeko arengera abana cyo kuwa 31 Kanama 2018 mu ngingo yacyo ya 27  igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi  magana abiri (200.000).

Ni mugihe ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Nyuma y’ikiganiro abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda basezeranya ubufatanye hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.