Trending Now

Nyanza: Abanyeshuri basabwe Gukumira ibyaha birinda ababashuka

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, yaganirije abanyeshuri bagera ku 148 biga mu ishuri ryisumbuye rya Islam Ashakilina Academy riherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza,uburyo bakumira bakanarwanya inda ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha bitandukanye.

Ibi biganiro byatanzwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Islam Ashakilina Academy, aho byari bigamije kwigisha urubyiruko uruhare rufite mu kwirinda no gukumira ibyaha.

Sheheih Mohamed Rubona, Umuyobozi w’iri shuri yasabye aba banyeshuri kujya bubahiriza amahame y’idini ryabo kuko ababuza gukora ibyaha birimo ibisindisha n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Idini yacu ya Islam ntiyemera umuntu unywa ibiyobyabwenge n’inzoga. Turabasaba rero kujya mwubahiriza inyigisho muhabwa zo kurwanya icyari cyo cyose cya kwangiza ubuzima n’umutekano byawe n’ibyamugenzi wawe, kuko kenshi  ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha birimo urugomo, ndetse n’amakimbirane.”

Assistant Inspector of Police(AIP) Joseph Tuyambaze ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’izindi nzego  hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Nyanza yasabye abo banyeshuri kwitandukanya n’ ibiyobyabwenge n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge umunyeshuri wabigiyemo ntabwo akurikirana amasomo ye uko bikwiye. Ikindi bimushora mu zindi ngeso mbi zirimo ubujura, amakimbirane, ubwambuzi, ubwihebe, gufata kungufu no gutwara inda z’imburagihe kuko bisigara aribyo bimuyobora kwifata bikamunanira”.

AIP Tuyambaze yabwiye aba banyeshuri kujya birinda abaza babashukisha impano zitandukanye zabashora mu ngeso z’ubusambanyi n’ababizeza amashuri meza, akazi keza n’ibindi kuko ngo iherezo ryabo ari ukwandavura.

Yagize ati”Mujye munyurwa n’ibyo ababyeyi banyu babagenera , mwirinde ababashukisha ibindi kuko biba biherekejwe n’uburozi bwica ahazaza hanyu.”

Ishimwe Jabil umunyeshuri wavuze  mu izina rya bagenzi be, yasabye ko bazajya baganirizwa kenshi ku byerekeye imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko kugira ngo rwirinde abarushuka kuko ngo ingeso mbi nyinshi zikomoka ku bushukanyi.

Aba banyeshuri basabwe ko ibiganiro n’inyigisho ziboneye bahabwa bajya babisangiza bagenzi babo binyuze mu mahuriro atandukanye arwanya ibyaha babamo  kugira ngo bamenye uruhare rwabo mu kwirinda ingeso mbi zishobora kwangiza ejo habo hazaza.