Abanyeshuri bagera kuri 620 bo mu rwunge rw’Amashuri rwa Rugenge mu kagari ka Gitovu, umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza n’abarezi babo,bakanguriwe kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Ni ibiganiro byabaye Tariki ya 19 Nzeri 2018, bitangwa na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza. Ibiganiro byatanzwe muri iki kigo cy’amashuri byibanze ku gusobanurira abanyeshuri ibiyobyabwenge icyo aricyo, amoko y’ibiyobyabwenge bigaragara mu Rwanda, ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingamba zafatwa hagamijwe kubyirinda.
Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe kurwanya ibyaha(DCLO),Asssisstant Inspector of Police(AIP) Joseph Tuyambaze ari nawe watanze ibiganiro.
AIP Tuyambaze yagaragarije abanyeshuri ko ibiyobyabwenge nta kintu kizima byazabagezaho uretse kubashora mu byaha bitandukanye bigatuma bafungwa ,bityo bakaba biyangije ejo hazaza habo.
Yagize ati”: Muracyari bato, mufite intumbero z’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza, ariko kugira ngo muzabigereho mugomba kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe n’amategeko kuko byangiza ubuzima bikanatuma umuntu akora ibyaha bitandukanye agafungwa.”
AIP Tuyambaze yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’umutekano muke nko gufata abagore n’abana ku ngufu, guterwa inda imburagihe ku bana b’abakobwa, ubujura,…. Ibi nk’abanyeshuri bikaba bibagiraho ingaruka zirimo gucikiriza amashuri ndetse bikanabaviramo gufungwa.
Yasabye abanyeshuri gahaguruka bagafatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’abandi bayobozi bakarwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
“Uruhare rwanyu ni ingenzi,icyo musabwa ni ugutangira amakuru ku gihe ku muntu wese muzi cyangwa mukeka ko afite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.”
Ndagijimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’ishuri yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe umwanya ikaza gutanga ibiganiro mu banyeshuri abereye umuyobozi.
Yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekano gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abanyeshuri kugira uruhare mu kuwubungabunga,batangira amakuru ku gihe.
Mu gusoza,Abanyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe basezeranya ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.Biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano haba ku ishuri ryabo cyangwa ku muryango nyarwanda muri rusange.
Aba banyeshuri kandi baniyemeje gushinga amahuriro arwanya ibyaha azajya abafasha gukangurira urubyiruko rwiga n’urutiga kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
English









