Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza :Abanyeshuri ba Nyanza Technical School bashyizeho itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza,  Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari  aherekejwe n’ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha, Inspector of Police(IP) Jean Baptiste Bizimana, kuri uyu wa kane taliki ya 24,  yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 729 biga mu ishuri  Nyanza Technical School , abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza maze nyuma yo gusobanukirwa n’inyigisho bahawe bashinga itsinda ryo kubirwanya n’ibindi byaha muri rusange.

Iri shuri riherereye mu kagari ka Butansinda, mu murenge wa Kigoma, ikaba yaritabiriwen’abanyeshuri, abayobozi ndetse n’abarezi babo.

SP Ruganintwari yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize kandi ati:"Ntushobora gutsinda mu ishuri unywa ibiyobyabwenge. Mugomba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

SP Ruganintwari  yabwiye kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira rugenzi rwarwo ndetse n’abandi bantu muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi bakabakangurira kubyirinda.

Yasabye ubuyobozi bw’iri shuri kugena muri gahunda zabwo igihe cyo kuganiriza abanyeshuri babo ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, no kubakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Nyuma y’izi nyigisho, hakurikiyeho umuhango wo gushyiraho komite nyobozi y’itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko n’ibindi byaha muri rusange, aho iri tsinda ryahawe umukoro wo gutangira wo gutegura amakinamico, indirimbo n’ibindi bivuga ku bufatanye bw’abaturage na Polisi no gukangurira abandi banyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, ku ishuri no mu miryango bakomokamo.

Bwana   Harerimana J Damascene ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iki kigo, mu ijambo rye yagize ati: "Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda zizatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza, bityo bige kandi batsinde  mu ishuri".

Harerimana yashimye Polisi y'u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzikurikiza.

Mutesi Claire wari umaze gutorwa nk’ukuriye iri tsinda we yagize ati:"Tuzakoresha imbaraga zacu zose mu gufatanya na Polisi kandi natwe tugomba kwishakamo ubushobozi bwo kugira icyo dukora mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha hano ku ishuri n’aho dukorera ibiruhuko".

Yarangije abwira bagenzi be ko imbere habo ari heza kandi imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange babatezeho byinshi, ko nta mpamvu  yo kwangiza ahazaza habo kandi kwirinda bishoboka.