Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Abakaraningufu basabwe kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano

Abapakira bakanapakurura imizigo ndetse bakanayitwaza abagenzi bakorera mu karere ka Nyanza bazwi ku izina ry’abakaraningufu bagera kuri 60 bakorera muri koperative yitwa Abadakopa, barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge ndetse bagafatanya n’inzego z’umutekano kuwubumbatira hirya no hino aho bakorera.

Ibi babisabwe kuwa kane tariki ya 5 Ukwakira, mu nama bagiranye na Polisi y’ Rwanda. Iyo nama yabereye mu mu murenge wa Busasamana, akagari ka Nyanza.

Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Habarurema ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere, yabwiye abo bakaraningufu ko gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose bakeka cyahungabanya umutekano ari ngombwa.

Aha yarababwiye ati:”Mwe muhura n’abantu benshi kandi batandukanye, mufatanye n’inzego z’umutekano kuwubungabunga muharanira ko ntacyawuhungabanya, aho mugize amakenga muhite mutanga amakuru ku nzego zibishinzwe, kandi mumenye ahantu hose hakorerwa ibyaha, muhamenyeshe inzego zibishinzwe hagamijwe kubikumira no kubirwanya.”

AIP Habarurema yakanguriye aba bakaraningufu kandi kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge agira ati:”Ntacyo mwakwigezaho mu gihe hari bamwe muri mwe bakigaragaho kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, murimo abagifite imyumvire itari myiza yo kumva ko kunywa ibiyobyabwenge aribyo bituma bakora neza akazi kuko ngo bibongerera ingufu.”

Yakomeje ababwira ati:’Ibiyobyabwenge, nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda ni bibi cyane kuko, uretse kuba kubinywa no kubicuruza ari icyaha, biteza ubukene mu miryango, kuko ubinywa adakora, ahubwo agapfusha ubusa ibyakabaye biwuteza imbere".

AIP Habarurema yabasabye kwibumbira mu mashyirahamwe ndetse bakagana ibigo by’imari iciriritse kuko aribwo buryo bwo kwiteza imbere.

Umwe muri aba bakaraningufu witwa Ntakirutimana Ramadhan nyuma y’inama yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibaba hafi cyane cyane iyo bahohotewe. Yagize ati”Turashimira Polisi y’u Rwanda uburyo idutabara kuko iyo tuyiyambaje mu gihe hari uduhohoteye abapolisi baraturenganura”.

Ntakirutimana yifuje ko inama nk’izo zahoraho ndetse Polisi ikabashakira uko bahurira n’urundi rubyiruko mu bindi bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu, imikino ndetse  n’imyidagaduro.