Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyampinga w’u Rwanda 2014 arakangurira abantu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kubicisha mu nzira zemewe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gicurasi Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe, nyuma yo kurangiza ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kuri sitade Amahoro i Remera, yatanze ubutumwa ku bantu cyane cyane urubyiruko, aho  yarukanguriye kwirinda gushakira impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko hari bamwe bamaze iminsi babifatirwamo na Polisi y’u Rwanda, ahubwo  bakitabira gukora ibizamini, bakazibona mu buryo bwemewe.

Yakomeje avuga ko impamvu yatumye we yitabiriye gukora ikizamini, ari uko amaze gutorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2014, yahembwe ikinyabiziga ariko akaba atari afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Yakomeje avuga ko yizera ko azatsindira uru ruhushya, kuko ikizamini cyari cyoroshye kandi cyumvikana, anongeraho ko aramutse anatsinzwe yiteguye kugaruka agakora ikizamini aho kugirango anyure mu nzira zitemewe n’amategeko.

Uzabakiriho Isaac nawe wari mu bitabiriye ikizamini, yavuze ko akurikije uko ikizamini cyari giteguye yizeye ko azatsinda kuko yakoze neza kandi akaba yariteguye neza.

Yakanguriye abantu kujya bategura neza ibizamini bakabona kuza mu kizamini, kuko hari bamwe baza batize, bigatuma bakopera cyangwa bashaka izindi nzira z’ubusamo ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Superintendent of Police (SP) J.M.V Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko muri rusange ikizamini cyagenze neza.

Yakanguriye abantu kuba maso, bakirinda abantu babashuka ko bashobora bafasha babashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi byangombwa bijyanye na serivise zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ko bitewe kandi ko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa.

Muri rusange mu mujyi wa Kigali abantu 2,000 nibo bari bitabiriye ikizamini, 1,000 bakaba bakoreye kuri sitade amahoro i Remera, naho abandi 1,000 bakorera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.