Trending Now

Nyamasheke:Polisi yakanguriye abarobyi kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi

Bimenyerewe ko  akenshi abakora ibyaha bitandukanye bakunze gukoresha inzira zo ku butaka; ariko kandi hari n’abifashisha n’inzira y’amazi bakambutsa ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bicuruzwa bya magendu.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu, ibi bigatuma hari bamwe mu banyabyaha bifashisha  iki kiyaga bakakinyuramo bambutsa bimwe mu bicuruzwa bakuye mu bihugu by’abaturanyi  harimo n’ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyo byaha, ku itariki ya 01 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke yaganirije abarobyi  bagera kuri 82 bakorera  umurimo w’uburobyi  mu kiyaga cya Kivu ariko batuye  mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano.

Ibiganiro byatanzwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere (DCLO) Inspector of Police Philippe Abizeye. Ibiganiro yatanze byibanze ku gukangurira aba barobyi kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi n’ibikorwa hifashishijwe amazi.

IP Abizeye  yagaragarije aba barobyi ko hari abantu bifashisha amazi bakambutsa ibiyobyabwenge cyangwa ibindi  bicuruzwa bya magendu.

Yagize ati:”Hari abantu bitwikira ijoro bakambutsa ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bicuruzwa bitemewe; nkamwe rero muba mu mazi kenshi   mugomba kujya mutanga amakuru ku mato mubonye mu kiyaga mudasanzwe mubona, kuko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, ayo mato ashobora kwifashishwa n’abandi bagizi ba nabi”.

Yakomeje abakangurira kwirinda ibyaha bikunze kubera mu kiyaga, aho usanga hari bamwe mu barobyi bakoresha imitego itemewe yica amafi ndetse bamwe bakarwanira mu mazi  kubera kuroba mu buryo bw’akajagari.

IP Abizeye yagize ati:”Twamenye ko  kubera ko muroba mu buryo bw’akajagari mujya murwanira mu mazi ninjoro mupfa kujya kurobera ahari amafi menshi. Hari n’abakoresha imitego itemewe ya kaningini, kandi muzi ko iyi mitego itemewe yica  amafi uhereye ku dufi dutoya.”

Kuri iki kibazo, Polisi y’u Rwanda yahavuye igikemuye burundu kuko  abarobyi  bahise bagabanywa amazone y’aho bazajya barobera hatagize ababangamira abandi.

Mu gusoza, abarobyi bahawe umwanya batanga  ibitekerezo, bashimiye Polisi y’ u Rwanda kuba yabegereye ikabaganiriza ndetse ikabakemurira ibibazo byasaga nk’ibyari byarabananiye.

Eliezer Ndahayo, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko ikibazo cy’umutekano bagiye kukigira icyabo ariko cyane cyane umutekano wo mu mazi.

Yagize ati:”N’ubundi akazi kacu tugakorera mu mazi; twiyemeje kuba maso tukarwanya umuntu uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano yifashishije iki kiyaga cya Kivu. Ubu umutekano wo mumazi ni uwacu tugiye kujya tuwicungira.”

Mu rwego rwo kunoza imikorere mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe amazi ndetse n’ibikorerwa mu mazi, biyemeje gushyiraho umurongo w’itumanaho aba barobyi  bazajya bahuriraho  bahanahana amakuru.