Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Urubyiruko rwiyemeje gufatanya na Polisi kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rugera kuri 50 rwibumbiye muri koperative itwara imizigo KANGUKACO rwo mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke ruratangaza ko rugiye gufatanya na Polisi kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Ibi byavugiwe mu nama rwagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke ku itariki ya 4 Werurwe 2014.

Uru rubyiruko rusanzwe rukora akazi kanyuranye karimo gupakira no kwikorera imizigo, gukora isuku y’ibinyabiziga  n’ibindi rukomeza ruvuga ko rwaniyemeje gukangurira bagenzi babo kureka ibikorwa bigayitse birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi.

Bamwe mu rubyiruko bagiye batanga ubuhamya bw’uko banywaga ibiyobyabwenge ariko bakaza kubireka kuko nta nyungu basanzemo.

Urubyiruko rwitabiriye iyo nama rwanasabwe gukorana buri gihe n’inzego z’umutekano cyane cyane bazigezaho amakuru y’abahungabanya umutekano mu bikorwa bitandukanye kugira ngo habeho gukumira.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke SP Jules Rutayisire mu butumwa bwe, yavuze ko abaturage bafite uruhare runini mu gucunga umutekano bafatanyije n’inzego z’umutekano, akomeza asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza. Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibyo byo gukangurira abaturage cyane cyane urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange bizanakomereza mu Mirenge igize ako karere mu minsi iri imbere.