Uruhare rw’uru rubyiruko rukomoka muri aka karere rwahoze rukoresha ibiyobyabwe rukaza kubireka rukiyemeza gufata iyambere mu kubirwanya rwagaragaye ubwo uru rubyiruko rwibumbiye muri koperative yitwa “Sisi wenyewe” rukorera mu gace k’ubucuruzi ka Kirambo mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo rutangiye amakuru y’ahacururizwaga inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Uruyaza muri ako gace k’ubucuruzi, Polisi ikahakorera umukwabu ikahafatiralitiro zirenga 400, zikanamenerwa mu ruhame rw’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, avuga ko uru rubyiruko rwahoze rukoresha ibiyobyabwenge nyuma yaho rwigishirijwe ububi bwabyo rwaje kubireka, Polisi ifatanyije n’izindi nzego za Leta ibashakira akazi k’imirimo y’amaboko mu gace k’ubucuruzi ka Kirambo, nyuma yaho baje gukora koperative bise “Sisi Wenyewe” ifite intego zo gukangurira urundi rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.
CIP Gasasira yavuze ati:”Uru rubyiruko rusigaye rudufasha muri byinshi cyane cyane gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, ari naho amakuru yatumye izi nzoga zifatwa yaturutse.”
Yavuze ko izi zonga zafatanywe abantu 2 aribo Ndangamira Joseph w’imyaka 50 wafatanywe Litiro 360 na Nyirahabimana Consolee w’imyaka 56 wafatanywe Litiro 40.
Ubwo izi nzoga zari zimaze kumenerwa mu ruhame, CIP Gasasira yabwiye abaturage bari aho, ko izi nzoga ari ibiyobyabwenge bikomeye byangiza ubuzima bw’abazikoresha bagata ubwenge.
Yagize ati” Turagira inama abaturage kwirinda kunywa, gukora no gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko. Usibye no kuba ziteza ibyaha n’amakimbirane mu miryango no gukurikiranwa mu mategeko, zishobora no kubatera uburwayi butandukanye ndetse n’ubukene”.
CIP Gasasira yakomeje ababwira ko bakwiye kwirinda gushora amafaranga muri izi nzoga kuko uzifatanywe zimenwa agahomba kandi agacibwa n’amande, bikazana ubukene kuri we no ku muryango we. Abasaba ko bashakisha indi mirimo bakora ibateza imbere bakareka ibagusha mu gihombo no mu byaha.
Yasoje ashimira uru rubyiruko rw’abafatanyabikorwa rwatanze amakuru asaba n’urundi rubyiruko n’abaturage kujya batangira amakuru ku gihe bagakumira ibyaha bitaraba.
Kinyarwanda
English











