Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kuvugurura imikorere

Polisi  ikorera mu karere ka Nyamasheke irashimira abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw'abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) bo muri aka karere kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano. Yabasabye kandi kurushaho gukangurira abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje uru rubyiruko rukorera mu murenge wa Nyabitekeri, ikaba yarabaye ku italiki 6 Ugushyingo, iyobowe na AIP Philippe Abizeye, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’ako karere, Mfashwanayo Gerard.

Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rugera kuri 120 , AIP Abizeye  yasabye urwo rubyiruko kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge nk’urumogi,  ndetse n’inzoga z’ubwoko bwinshi zitemewe mu gihugu ariko zambukira muri uyu murenge mu bisanzwe ukikijwe n’amazi y’ikiyaga cya Kivu ku rugero rwa 70 ku ijana, ibyo bikajyana kandi no kubasobanurira ingaruka zabyo.

 Yagize ati:” Mugomba gushyira imbaraga mu gusobanurira abantu, cyane cyane urubyiruko rugenzi rwanyu,  ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse kunywa ibisindisha. Hari imiryango ibanye nabi kubera ibiyobyabwenge.Abagore n’abana bakorewe ihohoterwa bagira ubwoba bwo kubivuga. Ni mwebwe rero mugomba gutanga amakuru y’abakorewe ihohoterwa n’uburyo biba byangeze”.

Yakomeje agira ati:” Murebe namwe umubare w’abakobwa babyariye iwabo n’abatwaye inda muri uyu murenge, imibare iri hejuru, bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwishora mu kunywa ibiyobyabwenge rugira ingaruka zitari nziza zirimo gutwara inda zitateguwe no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe bishoye mu  mu mibonano mpuzabitsina.  Mu zindi ngaruka harimo guta amashuri, ndetse iyo uru rubyiruko ari abahungu  bishora mu bikora by’urugoma, ubujura n’ibindi.”

Mu gusoza, AIP Abizeye yababwiye ko ejo hazaza habo hari mu biganza byabo, ko batakwigisha abandi ibyo badakora maze agira ati:” Ni mwe mukwiye gutanga urugero rw’imyitwarire myiza ku batuye Nyabitekeri bose kandi mukaba umusemburo wo gucengeza gahunda z’ingirakamaro mu baturage mufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge, utugari n’imidugudu mutuyemo.”

Mfashwanayo akaba n’umuhuzabikorwa w’iri huriro mu karere, yagize ati:"Urubyiruko, turi imbaraga z’igihugu.Tugomba rero kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hacu heza .Turakangurira urubyiruko rugenzi rwacu ndetse n’abandi muri rusange kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagatanga amakuru yacyo."

Yakomeje agira ati:” Mukomeze  gufatanya n'abaturage, murushaho gutangira amakuru ku gihe y'abacuruza ibiyobyabwenge , inzoga zitemewe ,magendu n'ibindi bihungabanya umutekano, buri wese arangize inshingano ze ku rwego rwe, kandi murushaho kwitabira gahunda za Leta no kuzigiramo umusanzu ugaragara".

Yasabye  bagenzi be bo mu murenge  wa Nyabitekeri gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

Nyuma y’inama kandi, hatangijwe itsinda ryo kwizigamira muri uru rubyiruko, aho bagiriwe inama yo guhita bafungura konti bazajya bashyiraho amafaranga bizigamiye ndetse aba bashyitsi babasigira umusanzu wo kuyifungura.

Uru rubyiruko nyarwanda rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCPO), rugizwe n'abanyamuryango bagera ku bihumbi Magana abiri(200,000)  mu gihugu hose, bakaba bakora ibikorwa bitandukanye by'ubukorerabushake birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihira ubwisungane mu kwivuza no kuyoroza amatungo, rugakora kandi ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n'ibindi.