Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Nyiramasisi Jacqueline wimyaka 29 y’amavuko, wavaga mu Karere ka Rusizi yerekeza mu karere ka Rubavu yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga agerageza gutanga ruswa  ku umupolisi wari umufashe atwaye ibicuruzwa bya magendu.

Ni kuri uyu wa 28 Gashyantare, ubwo umupolisi wari mu kazi yahagaritse imodoka ya sosiyete ya Kivubelt agasanga irimo ibicuruzwa bya magendu birimo ibizingo 10 by’insinga z’amashanyarazi ndetse n’amavuta yo kwisiga. Nyiramasisi ari nawe nyiri ibi bicuruzwa akihutira gushaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) kugirango abareke bakomeze urugendo.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba  yavuze ko bahawe amakuru n’abaturage ko hari imodoka irimo magendu niko guhita hategurwa ibikorwa byo kuyifata.

Yagize ati “Twagendeye ku makuru twahawe n’abaturage, dusaka imodoka zavaga Rusizi niko gufatira Nyiramasisi muri imwe muri izo modoka atwaye magendu”.

CIP Gasasira akomeza avuga ko bidakwiye ko umuntu akora ubucuruzi butemewe n’amategeko mugihe afashwe akongeraho n’icyaha cyo gutanga ruswa.

Yakanguriye abashoferi batwara abagenzi kujya bagenzura neza imitwaro batwaye, kuko iyo ibi bicuruzwa bifatiwe mu mamodoka yabo  bafatwa nk’abafatanyacyaha. Yabibukije ko mu gihe bagize amakenga ku mizigo batwaye bajya batanga amakuru Polisi ikabasha gukumira ibyaha bitaraba.

Nyiramasisi yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza  ku byaha akekwaho.

Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.