Umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Actross RAC 858Z yafashwe agerageza guha ruswa y’ibihumbi icumi (10,000FRW) umupolisi ubwo yamwakaga ibyangombwa akabura icyangombwa kimwemera kwinjira mu Rwanda.
Mubaraka Radjab w’imyaka 30 yafatiwe mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ugushyingo, avuye i Karongi yerekeza mu karere ka Rusizi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mupolosi yari ari mu kazi mu muhanda na Komanda wa Sitasiyo ya Kanjongo bahagaritse uyu mushoferi basanga ibyangombwa bye ntibyuzuye.
Yagize ati “Mubaraka baramuhagaritse basanga afite uruhushya rwo mu gihugu cya Kongo bamubajije urupapuro rumwemerera kwambukiranya igihugu ujya mu kindi asanga ntarwo afite, barebye basanga afite n’amapine atatu ashaje”.
CIP Gasasira yasobanuye uko uyu mushoferi yafashwe agiye gutanga ruswa ngo arekurwe yikomereze urugendo. Ati “ubwo umupolisi yari amutwaye kuri sitasiyo ya Kanjongo, yahise atuma kigingi we kujya kubikuza amafaranga kuri telefone, amaze kuyazana ashatse guha umupolisi 10.000frw ngo amurekure ahita amufata.”
Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kanjongo aho ari gukurikiranwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha ku byaha acyekwaho.
CIP Gasasira yasabye abantu kwirinda gutanga no kwakira ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kikanimakaza ingeso y’akarengane.
Yagize ati “Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikanimika umuco w’akarengane kuko aho yashinze imizi serivise zose zigurwa ruswa kabone niyo zaba zitangirwa ubuntu. Ubwo udafite ibyo atanga yamera ate, amategeko adahannye uyitanze n’uyakira?”
Yashimangiye ko buri mupolisi afite inshingano zo gufata ukekwaho ruswa wese kandi aburira abumva ko bazahora batanga ruswa kugira ngo bakore ibinyuranyije n’amategeko ko akabo kashobotse kuko buri wese azajya abafata binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ruswa
Kinyarwanda
English











