Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2014, umugenzacyaha wa Polisi (DJPO) ukorera mu karere ka Nyamasheke Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Mudaheranwa yagiranye inama n’abana b’imfubyi, harimo abirera n’abarererwa mu miryango bo mu murenge wa Ruharambuga, abakangurira gukumira no kwirinda ibyaha bakagira n’uruhare mu kwicungira umutekano.
AIP Mudaheranwa yasabye abo bana kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima, kandi bikaba byababuza gukomeza imigambi myiza baba bafite yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Yakomeje ababwira ko muri iki gihe isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko hari ibyaha bihangayikishije kuko bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bigategurwa bya gihanga kandi bikaba ari ndengamipaka, muri byo hakaba harimi icuruzwa ry’abantu.
Kuri iyi ngingo akaba yagize ati:”Abantu baraza bagashuka abana cyane cyane ab’abakobwa, bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri mu bihugu by’amahanga, wagenda ukisanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo, ahubwo warashowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’agahato bikaba byakuviramo urupfu”.
AIP Mudaheranwa yabasabye kwima amatwi abantu nk’aba, ahubwo bakihutira gutanga amakuru y’umuntu uwo ariwe wese washaka kubashora mu byaha no mu bindi bikorwa bitemewe n’amategeko, ndetse n’uwashaka kubabuza uburenganzira bwabo.
Kinyarwanda
English











