Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yatanze amahugurwa kubantu 603 mu mirenge itandukanye igize ako karere bashinzwe umutekano no gutanga amakuru kurwego rw’umudugudu ndetse no ku murenge.
Amahugurwa yatanzwe mu rwego rwo kugirango abaturage bajye batanga amakuru mu buryo bwihuse kandi ku gihe.
Aya mahugurwa akaba yaramaze iminsi itatu akaba yaritabiriwe n’abantu batandukanye bo kunzego z’umurenge kugera ku mudugudu.Bigishijwe amasomo atandukanye arimo :Gukunda igihugu,gutangira amakuru ku gihe ndetse bigishwa no kuri gahunda ya ndi umunyarwanda hanyuma bahawe amatelefoni yo kuzajya bifashisha mu gutanga amakuru.
Asoza amahugurwa umuyobozi umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana J.Baptiste, yibukije abitabiriye amahugurwa ko batagiye gusimbura inzego zari zisanzweho ko ahubwo bagiye kujya bakoranira hafi ninzego zishinzwe umutekano bakajya barushaho gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Yakanguriye abaturage bose gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha,batangira amakuru kugihe buri wese arushaho kuba ijisho rya mugenzi we,kugirango habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha mu baturage.
Superintendent Jules Rutayisire uyobora Polisi mu karere ka Nyamasheke yavuze ko amahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongera gukangurira abaturage kwicungira umutekano bakora akazi kabo neza mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.
Yabasabye kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda barangwa no gukunda igihugu, birinda kwishora mubyaha bitandukanye birimo ibyatuma bagambanira igihugu.
Yagize ati”Tuzi neza ko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge bakora n’ibindi byaha bitandukanye,niyo mpamvu dufite gahunda yo gukomeza guha amahugurwa komite zishinzwe kwicungira umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugera ku mudugudu tubashishikariza kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, batangira amakuru ku gihe ibi bizadufasha kurwanya ibi byaha mu karere kacu”.
Kinyarwanda
English











