Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Polisi y’u Rwanda yafashe litiro 2480 za mazutu zibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imihanda

Ku itariki 28 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke yafashe litiro 2480 za Mazutu zari mu majerekani 123 zibwe  Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa  Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa China Road and Bridge Corporation.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of  Police (IP) Théobald Kanamugire yavuze ko izi litiro 2480 za Mazutu zafatiwe mu bwato bwari kuri umwe mu myaro  y’ikiyaga cya Kivu wo mu kagari ka Ntango, mu murenge wa Nyabitekeri.

IP Kanamugire yavuze ko abari muri ubwo bwato bwiteguraga kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bahise biruka babonye ko bagiye gufatwa bakaba bagishakishwa.

Yavuze ko ku itariki 29 Nyakanga 2015, Umukongomani witwa Tombola Matabaro ufite imyaka 41 yaje kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyabitekeri avuga ko ziriya litiro 2480 za mazutu ari ize, ko yaziguze, ndetse yerekana inyemezabuguzi igaragaza ko yaziguze ku itariki 27 Nyakanga 2015 kuri sitasito igurisha ibikomoka kuri Peterori yitwa Delta Petrolium iherereye mu kagari ka Kibogora, mu murenge wa Kanjongo.

IP Kanamugire yavuze ko uwitwa Nzisabira Ephrem ufite imyaka 26, ukomoka mu kagari ka Ntango, mu murenge wa Nyabitekeri , ariwe wahuje Tombola n’umukozi wa Delta Petrolium wamuhaye inyemezabuguzi y’impimbano ya ziriya litiro 2480 za Mazutu zibwe China Road and Bridge Corporation.

Yavuze ko Tombola na Nzisabira bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ruharambuga  n’aho ubwato bwarimo ziriya litiro 2480 za Mazutu zibwe iyi Kompanyi bukaba buri ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda ricunga umutekano mu mazi (Marine Unit) mu karere ka Nyamasheke mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare muri ubu bujura no guhimba inyemezabuguzi ya ziriya litiro za mazutu zibwe iriya Kompanyi.

Yavuze ko iyi Kompanyi yamaze kumenyeshwa ko izi litiro 2480 za Mazutu zayo zafashwe hakaba hategerejwe ko baza kuzijyana.

IP Kanamugire yavuze ko ifatwa ry’izi litiro 2480 za Mazutu ryakurikiraga ikirego cyari cyaratanzwe n’iyi Kompanyi cy’uko yibwe bimwe mu bikoresho ikoresha mu  kubaka umuhanda muri turiya turere dutatu.

Yagize ati:"Abantu bakwiye gukora aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ku kindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko".

Yashimiye abatanze amakuru yatumye bamwe mu bibwe iyi Kompanyi bafatanwa ibyo bayibye kandi asaba baturage muri rusange kwirinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko no gutanga amakuru ku gihe yatuma hafatwa uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifashe ibikoresho byibwe iyi Kompanyi ikabiyishyikiriza kuko ku itariki 6 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe kandi ishyikiriza iyi Kompanyi litiro 320 za mazutu, shamburayeri 40, ibiro 120 bya girise, litiro 60 z’amavuta ya moteri na Bandeferi 16 yari yibwe.

Na none ku itariki 2 Gicurasi umwaka ushyize, Polisi y’u Rwanda  mu karere ka Nyamasheke yafashe litiro 850 za lisansi n’amajerekani 21 yarimo ubusa byari byibwe iyi Kompanyi y’Abashinwa irayibishyikiriza.

Abazahamwa n’icyaha cyo kwiba ziriya litiro 2480 za Mazutu za China Road and Bridge Corporation bazahanwa  n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Abazahamwa n’icy’inyandiko mpimbano bazahanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese  uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miriyoni eshatu (3.000.000).