Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01 Ugushyingo/2014 mu kagari ka Kibogora umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke hatangijwe urugerero rw’abanyeshuri biga mukigo cya Kibogora polytechnique.
Uwo muhamgo ukaba wari witabiriwe n’umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface aherekejwe na Bahizi Charles umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, DPC w’akarere ka Nyamasheke CIP Thomas Ruzindana n’uhagarariye inkeragutabara muri ako karere CPT Nkwaya.
Mumagambo yahavugiwe CIP Ruzindana yatanze ikiganiro ku icuruzwa ry’abantu aho yasobanuye impamvu zitera icuruzwa ry’abantu harimo ubushukanyi, ingaruka z’ubucuruzi bw’abantu harimo gukoreshwa imirimo ivunanye ku gahato no gusambanywa ku ngufu ndetse n’ingamba polisi yafatiye icyo kibazo.
CIP Ruzindana yagize ati”Twese hamwe duhurize hamwe imbaraga duhaguruke turwanye ihohoterwa n’icuruzwan ry’abantu” CPT Nkwaya uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Nyamasheke we yatanze ikiganiro k’uruhare rw’urubyiruko mu kwibungabungira umutekano no kubaka igihugu aho yagize ati”Ntamutekano nta mashuri, nta mavuriro nta n’iterambere mu gihugu”.
Mu ijambo rye umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yavuze ko urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo bityo rukwiye kurangwa n’ubunyangamugayo rugendeye ku ndangagaciro na kirazira.
Kinyarwanda
English











