Ku itariki ya 22 Nyakanga, abanyeshuri n’abarezi barenga 1000 bo mu ishuri ryisumbuye (G. S) rya Nyarusange n’abo muri TTC Mwezi, aya mashuri akaba aherereye mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera, bahawe ubumenyi ku buryo icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uko baryirinda.
Ni mu biganiro bahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Cyimana Juvenal Kanyogote na Inspector of Police (IP) Philippe Abizeye ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere ndetse n’umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake kurwanya ibyaha mu karere ka Nyamasheke Mfashwanayo Gerard akaba yari ahari.
Mu ijambo rye, Cyimana yakanguriye abanyeshuri kwita mbere na mbere ku masomo kuko ari wo murimo w’ ibanze bafite, anababwira kumenya kuvuga oya bahakanira ababayobya bashaka kubatesha ku nshingano yabo ngo babajyane mu ngeso mbi.
Yagize ati “Ntiwakwigirira akamaro cyangwa ngo ukagirire igihugu cyawe wiyandarika kuko iyo wiyambuye agaciro nta wundi wakaguha. Nimushyire umutima ku masomo yanyu, mwige mushyizeho umwete maze abashaka kubajyana mu maraha mubime amatwi kuko ibyo babashukuje ejo cyangwa ejo bundi muzaba mufite ubushobozi bwo kubyigurira.”
IP Abizeye yabwiye abo banyeshuri ko n’ubwo bitarafata intera ndende mu Rwanda, hari abantu batangiye kujya mu bikorwa byo gucuruza abantu cyane cyane abana b’abakobwa.
Yabibabwiye agira ati:"Abo bantu baza bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo bajyana, nyamara ibigaragara nko kugira neza biba byihishe inyuma imigambi mibisha yo kujya kubacuruza."
Yakomeje ababwira ati:"Babizeza kubaha cyangwa kubashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga. Iyo babagejejeyo, babambura ibibaranga byose, bakabafata bugwate, maze bakabakoresha imirimo y’agahato ndetse y’ingufu kandi nta gihembo, ubundi mu bikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi."
IP Abizeye yabwiye abo banyeshuri ati:"Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano, aza akakwizeza biriya bitangaza nawe ukemera ! Ukwiye guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa."
Yakomeje ababwira ati:”Mukwiye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga.”
Yasabye kandi abo banyeshuri kutanywa no kudacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, aha akaba yarababwiye ko uretse kuba bitemewe n’amategeko, bitera uwabinyoye gukora ibindi byaha bikaba byatuma atarangiza amashuri ye.
Yababwiye na none ati:”Hari bagenzi banyu bajya bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganyije bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mukwiye kubyirinda kandi mugaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababinywa, ababicuruza, n’ababikwirakwiza.”
Yongeyeho ati:”Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa, mukwiriye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.
Mfashwanayo yasabye abo banyeshuri kwibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri yabo (Anti-Crime Clubs), anabakangurira kuba abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake kurwanya ibyaha (RYVCP).
Kinyarwanda
English











