Trending Now

Nyamasheke: Polisi yaganirije abanyeshuri kuburenganzira bw’umwana

Tariki ya 12 Nzeri 2018 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke yaganirije abanyeshuri bagera kuri 953 bo mu kigo cy’ amashuri yisumbuye cya Bunyenga  giherereye mu murenge wa Nyabitekeri. Aba banyeshuri baganirijwe ku burenganzira bw’umwana ndetse n’uruhare rwabo mu kubuharanira.

Ibi biganiro byatanzwe n’ Umupolisi ishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzengo hagamijwe gukumira no kurwanya  ibyaha mu karere(DCLO), Inspector of police ( IP) Philippe Abizeye.  

IP Abizeye yabasobanuriye aba banyeshuri ko uburenganzira bw’umwana butangira agisamwa ku geza igihe yujuje imyaka y’ubukure (18).Yabagaragarije ko umwana akimara kuvuka ababyeyi be bagomba guhita bajya kumwandikisha mu gitabo k’irangamim mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’ibindi byaha bikunze kugaragara.erere.

Yagaragaje ko hari bamwe mu babyeyi n'abandi bantu bakuru bakunze kuvana abana mu ishuri bakabashora mu mirimo itandukanye cyangwa mu zindi ngeso mbi nko kujya mu biyobyabwege n’ubusambanyi.

“Hari bamwe mu babyeyi bajvana abana babo mu mashuri bakabajyana mu mirimo itandukanye kandi ivunanye, hari n’abantu bakuru bashuka abana bakabajyana mu ngeso zo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ubusambanyi.”

IP Abizeye yasabye aba banyeshuri kujya bihutira kubimenyesha abarezi babo cyangwa abandi bayobozi babegereye.Yamaze impungege bamwe mu bana bumvaga ko kubivuga ari nko kurega ababyeyi babo.

Yagize ati”Ntabwo ari ukurega ababyeyi banyu,hari bamwe mu babyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kubahiriza uburenganzira bw’abana,iyo byamenyekanye rero igikorwa ni ukubakebura bakamenya uburenganzira bw’umwana”.

Muri iki kiganiro IP Philippe Abizeyi yagarutse kuri bamwe mu babyeyi cyangwa abarezi ku mashuri usanga baha abana ibihano by’indengakamere aboneraho kubasaba kubireka bakajya bahana bya kibyeyi ndetse yibutsa ko umwana ashobora gukosorwa mu magambo kandi akumva.

Mupenzi Innocent,umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Bunyenga yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ifata umwanya ikajya mu bigo by’amashuri ikabagira inama zizabafasha kuzavamo abanyarwanda u Rwanda rwifuza.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere 7 tugize  Intara y’Uburengerazuba kakaba gakora ku kiyaga cya Kivu.Ibi bigatuma muri aka karere hakunze kugaragara umubare munini w’abana bata ishuri bakajya mu mirimo y’uburobyi.

Bamwe mu banyeshuri bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse babaza n’ibibazo,bagaragaje ko bishimiye ibiganiro bahawe ndetse basezeranya ubufatanye n’inzego z’umutekano.