Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Polisi yafatanye abasore babiri moto bibye mu karere ka Muhanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke, ku itariki ya 2 Mata yafatiye mu murenge wa  Bushenge abasore 2 aribo Niyonkuru Dominique w’imyaka 22 na Turabumukiza Alphonse w’imyaka 23, bakaba bakurikiranyweho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango   RAD 457S mu karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira,  yavuze ko iyi moto yibwe  ku itariki ya 28 Mata, ariko iza gufatwa tariki 2 Gicurasi ubwo aba basore barimo kuyishakira umukiriya uyigura.

Yagize ati: “Aba basore bamaze kwiba iyi moto mu karere ka Muhanga bayizana mu karere ka Nyamasheke bayishakira umukiriya, uwari ugiye kuyigura ababajije ibyangombwa byayo barabibura, ahita agira amakenga ahamagara inzego z’umutekano batabwa muri yombi.”

Aba basore bakimara gufatwa bavuze ko nabo ari umuntu wayibahaye wo mu  karere ka Muhanga  ngo bajye kuyimugurishiriza, babatse nomero uwo muntu yabonekaho  batanga iy’uwo mu karere ka Muhanga, Polisi ihera aho ishakisha nibwo nyirayo yaje kugaragara  aho mu karere  ka Muhanga.

CIP Gasasira yashimye amakenga uyu washakaga kuyigura yagize avuga ati:”Ibi uyu muguzi yakoze nibyo n’abandi bakwiye gukora, bakaba maso bakamenya neza ko ibyo bagiye kugura atari ibyibano. Buri wese ugiye kugira moto cyangwa ikindi agura akwiye kwaka ibyangombwa byerekana ko ugurisha atari ibyo yibye, yagira amakenga akabimenyesha Polisi.” Iyo moto nyuma yaje guhabwa nyirayo ariwe Mbonigaba Abega.

Mu gusobanura uko moto ye yibwe, Mbonigaba yaravuze ati:”Ku itariki ya 28 Mata, mu ma saa tatu z’ijoro umugenzi yansabye kumujyana mu murenge wa Shyogwe, tugeze ahantu hadatuwe ambwira ko ageze aho ajya ndahagarara, hahita haza abasore 2 bafite intwaro gakondo bayinkuraho barayitwara.”

Mbonigaba yahise amenyesha ubwo bujura Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Amaze kuyisubizwa, Mbonigaba yaravuze ati:”Nkimara kugeza ikibazo ngize kuri uru rwego niyumvishaga ko abayitwaye bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Ndishimye kuba ibonetse kuko yamfashaga jye n’umuryango wanjye.”

Kugeza ubu  aba basore bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi  ya Shangi, aho Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruri kubakorera dosiye ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha..

Nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibiteganya