Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Polisi yafashe abantu 8 bakekwaho ubujura bwa moto

Nyuma y’aho mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 9 rishyira iya 10 Gashyantare, moto ifite pulaki RB 058T y’umushinga ufasha abatishoboye witwa Strive Foundation ukorera mu karere ka Nyamasheke yibwe n’abajura bayikuye mu kigo cya Paruwase ya Mwezi,  abayobozi b’uwo mushinga babimenyesheje Polisi ikorera muri ako karere, nayo ihita ikora umukwabu wo kuyishakisha.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo abaturage batuye mu murenge wa Karengera bahise batungira agatoki Polisi bamwe mubo bakekaho ubwo bujura, Polisi ihita ita muri yombi abakekwaga 5.

Ubwo iperereza ryahise ritangira, banabimenyesha Polisi ihana imbibe n’akarere ka Nyamasheke, nyuma ku itariki ya 10 saa tatu n’igice z’ijoro nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi ko hari moto iri gushakirwa isoko mu murenge wa Kamembe. Ubwo nibwo Polisi ikorera muri ako karere ka Rusizi yataye muri yombi abasore 3 barimo gushaka kugurisha iyo moto.

Aba uko ari 8 ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, Superitendent of Police (SP) Jules Rutayisire, yashimiye cyane aba baturage bagize uruhare mu gufata bariya bajura. Yakomeje avuga ko  ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu guhanahana  amakuru  hagamijwe  kurwanya ibyaha bumaze kugera ku rwego rushimishije, bityo akaba asaba ko bwakomeza.

SP Rutayisire yasabye kandi ibigo bikora imirimo itandukanye, kujya bakoresha abazamu bafite ubushobozi kandi b’inyangamugayo. Ikindi yasabye ni uko ibyo bigo byajya bibika ibikoresho ahantu hizewe, hatakorohereza ibirebana n’ibikorwa by’ubujura.

By’umwihariko, yasabye urubyiruko kwitabira imirimo bakirinda ubunebwe cyangwa se ubuzererezi kuko ari bimwe mu bishobora kubashora mu bikorwa bibi.